Ibaze kuba umaze imyaka n’imyaka utuye mu nzu ariko utazi ikiyihishemo. Mu nzu y’umuturage yo mu Kagari ka Nyakabanda ya I, Umurenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, nanone habonetse imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

imibiri y;abishwe muri JenosideIyo mibiri bivugwa ko ari iy’abantu icyenda biciwe muri ako gace ko mu Nyakabanda ya I bivugwa ko ari iyo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ikaba yarajugunywe mu musarani wo mu rugo rwa Mihigo Innocent nawe wishwe muri jenoside, ahaje kubaka inzu ikodeshwa ari naho yagaragaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Mata 2017.

Iyi mibiri ibonetse ikaba ikurikiye indi mibiri yasanzwe mu rugo rw’umuturage witwa Bizimungu Boniface, iyo mibiri yo ikaba ari iyo mu muryango w’uwitwaga Kayiranga Celestin, mu Mudugudu wa Gapfupfu.

Naho kuri uyu wa Gatatu, mu Mudugudu wa Munini, mu nzu y’umuturage, hacukuwe maze habonekamo imibiri y’abantu bagera kuri batanu, n’imyambaro bishwe bambaye. Ariko kugeza ubu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyakabanda buvuga ko bakomeje gushakisha kuko hari amakuru avuga ko harimo abantu icyenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Huss Monique yagize ati “Nibyo koko iyi mibiri yagaragaye mu Mudugudu wa Munini, ariko igikorwa cyo gushakisha ntikirasozwa nubwo imibiri yabonetse, gusa amakuru twayamenye, tuyabwiye n’umwana wo muri uwo muryango kuko yatubwiye ko yari abimaranye igihe kitari gito ku mutima ku buryo byamunaniye kubyihanganira.”

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda avuga ko mu cyunamo cy’uyu mwaka, uyu mwana wo muri urwo rugo, kuri ubu akabaari umugore wubatse w’imyaka 27,  yabwiye ubuyobozi ko mu nzu ikodeshwa iwabo harimo imibiri y’abishwe muri jenoside.

Ibyo nawe yabibwiwe n’umusaza wahacikiye abakoze ubwo bwicanyi, amuhishurira ko ahubatse iyo nzu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 hari umusarani wanajugunywemo abantu icyenda bahiciwe.

Nyina w’uyu mukobwa we yabwiye ubuyobozi ko atari abizi, bitewe n’uko uwo mwana we yari yarabigize ibanga ntacyo yari yarabimubwiyeho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU