Umushumba wa Kiliziya ku isi Papa Francis agiye kugirira uruzinduko rw’amateka mu minsi micye iri imbere ku mugabane w’Afurika mu gihugu cya Misiri ahaherutse guturikira ibisasu bikica imbaga ku munsi wa Mashami.

Papa Francis exchanges gifts with Sheikh Ahmed al-Tayeb
Papa Francis ahererekanya impano na Sheikh Ahmed al-Tayeb ubwo yagiriraga uruzinduko muri Vatican muri 2016

Ubwo hari mu mwaka w’i 1219 umwe mu batariyani bari muri rubanda rugufi François d’Assise yagerageje guhura na Sultan wo muri Egypt ngo bafatanye gushaka icyagarura amahoro hagati y’ibihugu byabo byari bimaze kuba indiri y’intambara imyaka itabarika biturutse kubutaka butagatifu bwari bwarigaruriwe muri icyo gihe n’idini ya Islam.

Iki gikorwa cy’ubutwari cyo gushaka amahoro kikaba cyaraje kuririrwaho ubwo d’Assise yaje gufata ubwato akamanuka akerekeza ku mugabane w’Afurika aje kimwe mu bintu byashingiyeho impande zari zihanganye zemera kwicara ku meza amwe bagashaka umuti ku bibazo bari bafitanye.

Mu kurenza imbibi ibyo batumvikanagaho ndetse bapfaga byatumye bigabanya umujinya n’uburakari ikimenyetso cyafashwe nk’ubutwari bukomeye ndetse François d’Assise aza no gushyirwa mu rwego rw’Abatagatifu na Kiliziya Gaturika.

Nyuma y’ibinyejana birenga umunani byose undi mu François (Francis) ari we mushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi yongeye gufata icyemezo cyo gukorera uruzinduko mu murwa mukuru wa Misiri agiye afite insanganyamatsiko igira iti: “Umushumba w’amahoro mu Misiri y’amahoro”.

Umushumba wa Kiliziya Gaturika akaba agiye guhamagarira ibiganiro hagati y’impande zihanganye akabereka ko inzira y’intambara idashobora gukemura ibibazo ahubwo yakomeza kubyongera hagati y’abakristu n’abayoboke b’idini ya Islam.

Uruzinduko rw’umushumba wa Kiliziya Gaturika mu Misiri rukaba ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’ibyumweru bitatu haturitse ibisasu bigatwara ubuzima bw’abantu bagera kuri 49 abandi bagera ku 120  bagakomereka ku munsi wa mashami.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU