Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribura igihe gito kugirango ritangire, abahanzi bazahatana bakomeje gukora ibikorwa binyuranye byo gufasha abatishoboye.

Mu minsi yashize, abahanzi bose uko ari 10 bakoreye umuganda mu karere ka Rusizi, nyuma yaho basura urwibutso rwa Gisozi mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri rusange kwibuka ku nshuro ya 23 jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Mata 2017, aba baririmbyi 10 berekeje mu karere ka Rubavu gutanga mitiweli ku bantu batishoboye ndetse nyuma yaho basura n’abanyeshuri biga mu ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo.

Abahanzi bari muri PGGSS7 basuye ishuri rya muzika rya Nyundo

Aba bahanzi barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru wa EAP, Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou batanze sheki ingana na miliyoni eshatu ziguze mitiweli 1000.

Abahanzi bari muri PGGSS7 basuye ishuri rya muzika rya Nyundo

Abahanzi bari muri PGGSS7 basuye ishuri rya muzika rya Nyundo

Uretse iki gikorwa aba bahanzi basuye n’ishuri rya Muzika ryo ku Nyundo, aho bakanguriwe guhugurana no gufatanya hagati yabo cyane ko bose bahujwe n’ikintu kimwe “Muzika.”

Abahanzi bari muri PGGSS7 basuye ishuri rya muzika rya Nyundo

Abahanzi bari muri PGGSS7 basuye ishuri rya muzika rya Nyundo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU