Jean Sayinzoga wari umuyobozi wa komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero yitabye Imana azize indwara.

Sayinzoga Jean yitabye Imana

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mata 2017.

Sayinzoga yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe dore ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro by’umwami Faisal i Kigali.

Sayinzoga Jean niwe munyarwanda ufite dani nyinshi mu mukino wa karate dore ko yari afite dani esheshatu, Sayinzoga Jean kandi yari umwe mu nzobere z’amateka y’u Rwanda, yagize uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kandi yatanze umusanzu ufatika mu gucyura impunzi z’abanyarwanda, cyane abari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU