Prison Break ni filimi y’uruhererekane yakunzwe cyane n’imbaga y’abantu ndetse itwara n’ibihembo byinshi, k’uburyo abakunzi bayo bari  bayikumbuye nyuma y’imyaka umunani idakinwa.

Scofield yagarutse mu gice gishya cya Prison Break 5

Iyi filimi yiganjemo ubuzima bwo muri gereza ubwo iheruka yari ifite ibice bine(season) bikaba byarakinwe kuva mu mwaka wa 2005 kugeza muri 2009.

Mu gice cya nyuma giheruka, umukinnyi mukuru ukina muri iyi filimi, Michael Scofield( Wenthworth Miller)  birangira asa nkuwitabye Imana, gusa mu gice gishya yagarutse bitera benshi urujijo.

Scofield yagarutse mu gice gishya cya Prison Break 5

Lincoln Burrows ubusanzwe witwa Dominic Purcell, akaba akina ari umuvandimwe wa Michael Scofield(Wenthworth Miller) nawe agaragara muri iki gice gishya aho avumbura ko murumuna we Scofield akiri muzima akamusanga muri Gereza ya Yemen.

Scofield yagarutse mu gice gishya cya Prison Break 5

Paul Scheuring wanditse akanayobora iyi filimi yabwiye Hollywood ko mu mpera z’iki gice cya mbere abantu bazabasha kuva mu rujijo ku bijyanye n’iherezo rya Michael Scofield.

Muri iki gice gishya kandi harimo abakinnyi bakinnye mu bice byabanje nka T Bag, Mahon, Sarah, Sucre, n’abandi benshi.

Scofield yagarutse mu gice gishya cya Prison Break 5

Kanda hano urebe incamake z’iki gice gishya cya gatanu cya Prison Break

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU