Umukunzi wa Touchrwanda yaratwandikiye kugirango agirwe inama kubw’ikibazo gikomeye afite, iyumvire ubuhamya bwe maze umugire inama.

Ndi umusore w’imyaka 25, nakundanye n’umukobwa mu mwaka wa 2014 tumenyaniye mu mashuri aho twigaga, nyuma yo kurangiza nabwo twarakomeje turakundana ndetse dupanga ko nzamwereka ababyeyi hanyuma bashima urukundo rwacu tukazibanira akaramata nk’umugore n’umugabo.

Mu minsi ishize nabwiye ababyeyi banjye ko mfite umukobwa dukundana ndetse ko duteganya kurushinga maze bansaba kumubereka, ni uko ndamuhamagara araza ndamubereka, gusa amaze kugenda ababyeyi barambwira ngo ntago bamunshimiye bansaba kumureka ngo nzashake undi, kandi bavuga ko nindamuka ntabumviye batazongera kumfata nk’umwana wabo, none nabuze amahitamo, ubuse ntandukane n’uyu mukobwa kubera mu rugo, cyangwa se tuzashakane mu rugo nibashake bazanyange?

Wifuza kugirwa inama watwandikira kuri Email yacu ariyo:

Touchrwanda2014@gmail.com



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU