Michele Iradukunda, umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda na Magic FM yaraye yambitswe impeta n’umukunzi we David Humud nk’ikimenyetso cyerekana ko bateganya kurushinga mu minsi iri imbere bakabana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta
Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta

Michele wigeze guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 ndetse akaba n’igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2010 kuri ubu n’umunyamakuru ukomeye ndetse ukunzwe na benshi mu Rwanda.

Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta

Aba bombi bakundanye imyaka irenga itanu, ndetse bakaba barimo gupanga gukora ubukwe mu minsi iri imbere kugirango babane byemewe n’amategeko ndetse n’Imana.

Michele w’imyaka 28 abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashyizeho amashusho yerekana impeta yambitswe, aherekejwe n’amagambo y’ibyishimo afite.

Yagize ati “Bwa mbere abimbaza narashidikanyije kuko nta mpeta yari afite, gusa kuri iyi nshuro ambajije ko namubera umugore yitwaje impeta, nemera ntazuyaje”

Yakomeje agira ati “Nzahora mvuga yego kuko uri ingenzi ku buzima bwanjye iteka ryose”

 Aya ni amwe mu mafoto ya Michele na David mu bihe bitandukanye

Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta Michele Iradukunda ,Umunyamakuru wa RBA yambitswe impeta

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU