Umusifuzi w’umukobwa Denise Bueno ukora akazi ko gusifura umupira w’amaguru, akaba komoka mu gihugu cya Brazil akomeje kwamamara cyane kubera imiterere ye ihebuje, bivugwa ko uburanga bwe burangaza abakinnyi bugatuma batabasha gukina neza.

Umusifuzi yarangaje abakinnyi kubera uburanga bwe buhebuje

Nkuko Globo, ikinyamakuru cyo muri Brazil kibitangaza, ngo mu mukino wahuzaga amakipe Desire na Sporting, abakinnyi b’ayo makipe yombi ngo bananiwe kwita ku mukino barimo gukina kubera bose barimo kurangarira  Denise Bueno, umukobwa wasifuraga uwo mukino.

Ikinyamakuru Globo gikomeza kivuga ko abo bakinnyi byabanze munda, maze nyuma y’umukino basaba niba byashoboka ko bakwifotozanya n’uwo mukobwa Denise Bueno nkuko byigaragaza muri aya mafoto.

Denise yifotoza n'abakinnyi

Bueno Denise
Abakinnyi byabanze munda basaba ko bakwifotozanya n’umusifuzi Denise Bueno.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU