Nkuko bisannzwe mu gihugu cya Swaziland, buri mwaka umwami mswati wicyo gihugu mu muhango ukomeye cyane ahitamo umukobwa mwiza ugomba kumubera umufasha yiyongera ku bandi bagore asanganywe.

King Mswati

Kuri ubu noneho yaciye agahigo ubwo yahitagamo umugore, nako umukobwa ugomba kumubera umugore, uyu akaba ari umwana w’umukobwa ufite imyaka 13 gusa y’amavuko, kandi ngo akaba abyemererwa n’umuco ndetse n’amategeko yo muri icyo gihugu cya Swaziland.

ubwo iyi nkuru yasesekaraga mu gihugu hose, kuri ubu iki gikorwa kikaba cyamaganwe n’abashinzwe uburenganzira bwa muntu muri icyo gihugu, ndetse bikaba bivugwa ko inkunga zagenerwaga akarere uyu mwami Mswati ayobora zaba zahagaritswe.

Mswati
Batatu mu bagore b’Umwami Mswati wa Swaziland.

Si ubwa mbere ibi bibaho, mu mwaka wa 2015, umwami Mswati nabwo yatoranyije umugore ugomba kumubera umufasha, wiyongera mu bandi yari asanganwe, ukiri muto cyane.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU