Filimi burya ziri mu bintu abantu bakunda kureba cyane bigatuma ba nyiri kuzikina binjiza amafaranga afatika, k’uburyo hari abakinnyi bamwe na bamwe bakinnye filimi imwe bagahita bakira cyane ku rwego rwo hejuru.

Urutonde rwa filimi 10 zacurujwe cyane mu mateka y’isi

Abahanga benshi bemeza ko kugirango filimi izakundwe cyane igomba kuba ikoranye ubuhanga n’ubwenge by’akataraboneka k’uburyo uzayireba wese azibaza uburyo abayihimbye babitekereje bikamuyobera.

Bihira bake kugira ngo filimi zabo zunguke cyane kuko usanga nabo mu kuyikora barashoye amafaranga menshi cyane, bityo kuyagaruza ugasanga n’ikibazo cy’ingutu.

Muri rusange izi ni filimi 10 zungukiye ba nyirazo kurusha izindi mu mateka y’isi nkuko urubuga rwa Wikipedia rubigaragaza:

10.Iron Man 3: $1,214,811,252

9.Frozen: $1,287,000,000

8.Harry Potter and the Deathly Hallows – Part 2: $1,341,511,219

7.Avengers: Age of Ultron $1,405,403,694

6.Furious 7: $1,516,045,911

5.The Avengers: $1,518,812,988

4.Jurassic World: $1,670,400,637

3.Star Wars;The Force Awakens: $2,068,223,624

2.Titanic: $2,186,772,302

1.Avatar: $2,787,965,087

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU