Itsinda rigizwe n’abakobwa babiri aribo Charly na Nina rimaze kumenyekana mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga ryatangaje ko abakunzi babo bashonje bahishiwe.  

Charly na Nina ni itsinda rimaze kumenyekana cyane haba mu Rwanda ndetse no kurwego mpuzamahanga ubwo umwe mu bagize iri tsinda witwa Nina yaganiraga na Touchrwanda akaba yatangaje ko abakunzi babo bashonje bahishiwe.

Akaba yabidutangarije muri aya magambo “Abakunzi bacu turabateganyiriza ibintu byinshi byiza kuko mu minsi mike tugiye gushyira hanze amashusho y’indirimbo yacu nshyashya yitwa Mfata, kubigendanye n’ibitaramo, uretse ibitaramo turimo kugenda dutumirwamo hanze y’u Rwanda nyuma yabyo tukaba dutegura kuzakora ibitaramo mu bice bitandukanye by’igihugu mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakunzi bacu “

Charly na Nina bakaba bateganya gukora ibitaramo byinshi bitandukanye hanze y’igihugu nubwo Nina ubwo yaganira na Touchrwanda yirinze kuvuga aho hantu ahariho gusa yatubwiye ko hahari kandi bafite ibitaramo byinshi hanze y’igihugu ahantu hatandukanye.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU