Abaturage bo mu gihugu cy’ i Burundi bagera kuri 300 bamaze imyaka igera kuri ibiri muri gereza za polisi mu gihugu cya Botswana aho bari bagiye kwaka ubuhunzi, kuri ubu bafite impungenge ko baba bagiye gusubizwa iwabo mu Burundi ku gahato kandi bari barahavuye bahunze.

Burundi refugees in Botswana

Abo baturage biganjemo abagabo, abagore ndetse n’abana bavuye i Burundi berekeza mu gihugu cya Botswana bizera kwaka ubuhunzi bakabona impapuro zibemerera kuba no gutura muri icyo gihugu nk’impunzi, ariko kugeza na n’ubu nta n’umwe washoboye kubona izo mpapuro ahubwo bose bahise bafungirwa muri gereza za polisi y’aho muri Botswana.

Umwe muri izo mpunzi z’abarundi waganiriye n’umunyamakuru wa Radio RPA dukesha iyi nkuru agira ati: “Nageze muri Botswana mu mwaka wa 2014, nyuma yo kubazwa amakuru baramfunze, hano hari n’abagore n’abana”.

Akomeza agira ati: “Mbere twari dufite ikizere cyo kuzajyanwa mu nkambi y’impunzi ariko abayobozi bo muri Botswana bavuze ko barimo gushaka uburyo bwo kuducyura mu Burundi”.

Yakomeje kandi avuga ko abafashwe bagafungwa bagiye bashaka abanyamategeko bakababuranira, ubashije gutsinda akajyanwa mu nkambi, naho utabashije gutsinda ubu akaba azagarurwa mu Burundi.

Aba baturage b’abarundi badashaka kugaruka mu gihugu cyabo bakaba barandikiye imiryango mpuzamahanga ibishinzwe bayisaba kubakorera ubuvugizi kugirango Leta ya Botswana yubahirize uburenganzira bw’impunzi maze babashe kugumayo.

Kuri ubu Leta ya Botswana ikaba ifunze abantu 300 b’Abarundi ndetse ikaba inafunze n’abaturage bo muri Kongo basaga 200 nabo yafashe.

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU