Mu mukino w’umupira w’amaguru muri Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubutaliyani wahuje ikipe ya Cagliari ndetse na Pescara isanzwe ikinamwo Sulley Muntari, uyu mukino ukaba warasigaye mu mitwe ya benshi kubera ivanguraruhu ryakorewe Sulley Muntari azira ko ari umwirabura.

Icyumweru cyari gishize Muntari ataragira ikintu atangaza kubera ububabare burenze urugero yari agifite, Muntari yagezaho aganira na BBC maze atambutsa ubutumwa bugira buti: “Kiriya gihe nasohotse mu kibuga kuko numvaga ibyo ndi gukorerwa bidahwitse kuri njye. Kuba mu kibuga uri gutotezwa uzira uruhu rwawe, Njye nahisemo gusohoka kuko numvaga ari byo byamfasha kandi mfite uburenganzira bwanjye. Mu cyumweru gishize bisa nkaho nari ndi mu icuraburindi ry’umwijima, nafashwe nk’umunyabyaha.

Ubutumwa nifuza gutanga kuwundi muntu wese watotezwa cyangwa se agakorerwaho ivanguraruhu namushishikariza kutagira ubwoba ngo aceceke ugomba kubyamagana ntuterwe ubwoba nuwo ari we wese. kuko ufite imbaraga n’ubushobozi kandi nta muntu n’umwe ukwiye kuguhagarika.”

Muntari akaba ari umunyeGhana umaze imyaka myinshi akina umupira w’amaguru muri Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubutariyani uretse Pescara kurubu ari gukiniramo akaba yarigeze kuba n’umukinnyi wa AS Milan.

SOMA INKURU BIFITANYE ISANO

Ikarita ya Muntari itaravuzweho rumwe ikomeje kugonganisha inzego z’umupira w’amaguru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU