Mu gitaramo cya Guma Guma cyabereye mu karere ka Gicumbi bamwe mu bahanzi berekanye ubudahangarwa maze berekana ko bakunzwe cyane muri aka Karere.

Bull Dogg

Bull Dogg n’umuhanzi wagaragaje ko akunzwe cyane mu karere ka gicumbi dore ko ubwo yageraga ku rubyiniro abakunzi be bamugaragarije urukundo rudasanzwe.

  

Christopher

Christopher nawe n’umwe mu bahanzi bagaragaje ko bakunzwe cyane mu karere ka Gicumbi aho yageze ku rubyiniro maze ivumbi rigatumuka.

   

Oda Paccy

Uyu muraperikazi nawe akaba yaragaragaje ko akunzwe cyane mu karere ka Gicumbi dore ko igihe cyose iyo ari muri iri rushanwa iyo bageze mu karere ka Gicumbi abakunzi be bamwishimira kuburyo budasanzwe dore ko na mama we umubyara ariho avuka.

Danny Nanone  

Danny Nanone nawe yashimishije abantu kuburyo budasanzwe aho yageze ku rubyiniro akaririmba indirimbo ze nka Narya dance n’Ikirori maze ivumbi rigatumuka.

Dream Boys

Itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Platini na Tmc ariryo Dream Boys aba basore bakaba barashimishije abakunzi babo i Gicumbi kuburyo budasanzwe dore ko bageze ku rubyiniro sitade yose ikajya ibicu.

 

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU