Tariki 20 Gicurasi 2017, Sibomana Patrick uzwi nka Papy ukina muri APR FC n’ikipe y’igihugu(Amavubi) yakoze ubukwe n’umukunzi we Uwase Housnat Sultan bamaranye imyaka irenga itanu bakundana.
Aba bombi bakundanye mu mwaka 2012 bahuriye mu kigo cy’amashuri cya APE Rugunga, gusa ntago biyumvishaga ko bazabasha gutera intambwe yo kuba bashinga urugo rwabo, bakabana byemewe nk’umugore n’umugabo.

Tariki ya 9 Mutarama 2017, Papy yateye ivi hasi imbere y’ababyeyi, abavandimwe n’inshuti asaba Sultan kuzamubera umugore maze undi nawe yemera atazuyaje.

Ibi babihamije byimitse mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 20 Gicurasi 2017, aho bakoze ubukwe bubereye ijisho, ndetse mbere yaho bari babanje gusezerana imbere y’amategeko.

Papy na Sultan babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bashimiye Imana cyane kuba yarabarinze ikabasha kurinda ubukwe bwabo bukagenda neza, bagize bati “Imana ishimwe kuba ubukwe bwacu bwaragenze neza ❤??”
Aya ni amwe mu mafoto, utigeze ubona yaranze ubukwe bwa Sibomana Honcy Papy (Papy ukina muri APR FC) na Uwase Housnat Sultan.













Papy ukina muri APR FC yiyongereye kuri Rugwiro Herve, Buteera Andrew, Nshimiyimana Amran na Habyarimana Innocent nabo bakoze ubukwe mu minsi ishize.
Kanda hano urebe Amashusho(Video) y’ubu bukwe