Hakizimana Aman uzwi ku izina rya Amag The Black yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshyashya yitwa “Lipstick” yizeye ko azamugeza ku ntera idasanzwe.

Amag The Black yashyize hanze amashusho ya Lipstick

Amag wamenyekanye mu ndirimbo nk’ikiryabarezi, Twarayarangije n’izindi nyinshi kuri ubu ni umwe mu baraperi bakomeye ndetse bafite ibikorwa bigaragarira buri umwe wese.

Mu minsi ishize nibwo byavugwaga ko yamaze gutandukana n’umugore we, maze ashyira hanze Lipstick benshi batangira kuvuga ko ubutumwa buri muri iyi ndirimbo aribwo bushobora kuba bwaratumye ashanwa n’umugore we, gusa mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yabihakanye yivuye inyuma ahubwo yemeza ko ari ibintu bibaho mu buzima bwa burimunsi.

Amag The Black yashyize hanze amashusho ya Lipstick

Mu mashusho y’iyi ndirimbo Amag agaragaza uburyo yatashye ubukwe hanyuma aho gutaha akajya mu kabyiniriro, ari naho yahuriye n’abakobwa benshi maze bagasiga Lipstick ku ishati ye.

Ni indirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, ikaba yarakozwe na Producer Evydecks wakoze n’ikiryabarezi, mu gihe amashusho yakozwe na Producer AB Godwin.

Amag The Black yashyize hanze amashusho ya Lipstick

Amag The Black yashyize hanze amashusho ya Lipstick
Producer Evydecks wakoze Lipstick

Kanda hano urebe Lipstick ya Amag The Black 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU