Hakizimana Aman uzwi nka Amag The Black, nyuma yo kwibasira igitsina gore mu ndirimbo ye Ikiryabarezi yakunzwe n’abatagira ingano, kuri ubu yashyize hanze indi ndirimbo yise Lip Stick.

Lip Stick irasobanura ibyago yahuye nabyo ubwo yatahaga ubukwe, maze nyuma y’ibirori agasohokana n’abakobwa mubyo benshi bita “After Party” maze bakamusoma ku ishati yari yambaye yagera iwe bikamuviramo gushwana n’umukunzi we.

Amag The Black yongeye kwibasira igitsina gore
Amag The Black nyuma yo gusohora ikiryabarezi, yashyize hanze Lipstick

Muri iyi ndirimbo kandi Amag The Black ntiyumva neza impamvu abakobwa bisiga Lip Stick ku minwa yabo, ari nayo ntandaro yo gusenya ingo z’abantu.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yagize ati “Ibi ni ibintu bibaho cyane, ugasanga abakobwa bari gusomagura abahungu babasiga Lipstick zabo ahantu hatagaragara kugirango nibagera mu rugo bashwane n’abagore babo”

Amag The Black yongeye kwibasira igitsina gore
Amag The Black ati “Ubundi ibyo bintu baba babyisigira iki?”

Iyi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment, ikorwa na Producer Evydecks wanakoze Ikiryabarezi

Kanda hano wumve Lipstick ya Amag The Black 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU