Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wa 7 Gicurasi nibwo Emmanuel Macron w’imyaka 39 y’amavuko yemejwe ku mugaragaro nk’umuyobozi mushya w’igihugu cy’Ubufaransa ahigika Marine Le Pen umugore bari bahanganiye uyu mwanya ku majwi 66.1%.

Amahitamo y’Abafaransa, Intsinzi ku Banyaburayi no gutuza umutima ku bayoboke b’Idini ya Islam

Intsinzi ya Macron ije n’ubundi benshi mu bakurikiraniye hafi amatora yo muri iki gihugu bari babyiteze bitewe n’uburyo Macron ariwe wabashije gutsindira icyiciro cya mbere cy’itora ndetse n’ibiganiro mpaka byagiye bimuhuza na Marine Le Pen cyiciro cya nyuma.

Mu butumwa bwe akimara kwemezwa nka Perezida ugomba gusimbura kuri uyu mwanya Francois Hollande akaba yashimiye abikuye ku mutima imbaga y’Abafaransa yamugiriye icyizere ikamutora ndetse yemera ko agiye gukorera Abafaransa bose ndetse ko agiye kurwanya iterabwoba no guharanira ubumwe bw’Abafaransa.

Kurundi ruhande Marine Le Pen akimara gutsindwa amatora akaba yahise yifuriza imirimo myiza mugenzi we bari mu rugamba rumwe rwo gushakwamo ugomba kuyobora Abafaransa.

Nyuma y’uku gutorwa benshi mu bagize umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi bakaba basazwe n’ibyishimo.

Jeremy Corbyn umuyobozi w’ishyaka ry’abakozi mu Bwongereza akaba yahise atambutsa ubutumwa bwe bw’ishimwe ku Bafaransa bagize amahitamo meza bakareba kure bagatora Macron, yagize ati: “Nishimiye ko Abaturage ba Abafaransa batesheje agaciro ku bwinshi politike y’urwango ya Marine Le Pen.”

abagize imiryango ishingiye kuri uyu muryango w’ubumwe bw’Abanyaburayi ndetse n’ibihugu bibarizwa muri uyu muryango bakaba bari mu yafashe iyambere mu gushimira Emmanuel Macron kubw’intsinzi yabashije kwegukana.

Mu bandi bashimishijwe bikomeye n’intsinzi y’uyu mu Perezida ukiri muto mu myaka akaba ari abafaransa bari mu idini nubwo yemeje ko atazigera yihanganira iterabwoba na busa ryakorerwa mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu cye, gusa kuruhande rwe akaba yumva ko idini ntaho rihuriye n’iterabwoba ko agomba guhashya abahezanguni ukwabo atabihuje n’idini.Emmanuel Macron in Le Touquet

Benshi mu bategetsi bahagarariye ibihugu byabo bakaba bahise batambutsa ubutumwa bwifuriza imirimo mishya Macron ndetse biteze ko hazabaho imikoranire myizamu bya diporomasi hagati yabo mu gihe cy’imyaka itanu azaba ari ku butegetsi.

Gusa hari bamwe batashimishijwe n’intsinzi ya Macron bahise bigaba mu mihanda bigaragambya abagera ku icyenda bari babiri inyuma bakaba bahise batabwa muri yombi n’abashinzwe umutekano.

SOMA INDI NKURU BIFITANYE ISANO

Amatora yo muri France ahatse byinshi ku hazaza h’idini ya Islam muri iki gihugu

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU