Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, cyafatiye ibihano ikigo cya MTN Rwanda kizira kutuzuza ibyo cyemeye mu nshingano zacyo gihita gicibwa amande ya miliyari 7 na miliyoni 30 z’Amanyarwanda.

MTN Rwanda

Mu itangazo ryagenewe abanyamakuru RURA yashyize hanze kuri uyu wa gatatu tariki 17 Gicurasi 2017, yatangaje ko MTN Rwanda ishinjwa kuba cyarashyizeho hanze y’igihugu, muri Uganda, serivisi z’ikoranabuhanga mu itumanaho, zirebererwa na MTN mu karere, kandi binyuranyije n’amabwiriza ya RURA. Ibi ngo MTN yabikoze yabanje no kwihanangirizwa ko ishobora kuzafatirwa ibihano.

MTN Rwanda mu gucibwa aya mande, RURA ikaba ivuga ko MTN yanyuranyije n’amategeko n’amabwiriza yose akoreshwa mu Rwanda yatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse muri RURA rikomeza ribivuga.

Ku itariki 4 Gicurasi 2017 nibwo ubuyobozi bukuru bwa RURA bwaganiriye na MTN Rwanda, bayimenyesha amabwiriza yarenzeho, nayo ihabwa umwanya wo kwisobanura ndetse yemera amakosa yakoze.

Kubera izo mpamvu rero, Rura ikaba yafashe icyemezo cyo guca MTN Rwanda amande angana na miliyari 7 na miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda ( 7.030.000.000 FRW ). Ibi bikubiye ku cyemezo cy’inama nkuru y’ubuyobozi bwa RURA N°001/BD/RURA/2017 cyo ku wa 12 Gicurasi 2017.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU