Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Gicurasi 2017 Anitha Pendo yeruye neza ko atwite ndetse asaba abakunzi be kumusabira ku Mana kugirango azasoze urugendo rwo kwibaruka umwana we w’imfura amahoro.

Anitha Pendo usanzwe ari umunyamakuru, Umushyashyarugamba akaba n’umu Dj akundana n’umukinnyi ukomeye ariwe Ndanda Alphonse.

Nubwo Anitha Pendo yakunze kubigira ibanga cyane, bidasubirwaho yeruye asaba Imana kumuba hafi ndetse anashyira hanze ifoto igaragaza ko atwite inda nkuru.

Anitha Pendo yasabye abakunzi kumusabira ku Mana

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Urakoze Mana kuba warandinze njyewe n’umwana uri mu nda yanjye mubyo twanyuzemo byose komeza uturinde, ndabizi hari abari bubabare kuko hari ibibanziriza umwana sorry buriya Imana izi impamvu yabyo uretse ko nta ntagihe ntarengwa kibaho niyo byazaba kera ntakibazo,munsabire ku Mana urugendo nzarusoze neza kuko ntirworoshye.namaze kwitegura mubitekerezo.”

Abakunzi ba Anitha Pendo nabo babinyujije mu gutanga ibitekerezo bamwifurije amahirwe we n’umuryango we.

Abakunzi ba Anitha Pendo  bamwifurije amahirwe we n’umuryango we. Abakunzi ba Anitha Pendo  bamwifurije amahirwe we n’umuryango we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU