Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na MARINE FC  mu gikombe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu  Rwanda AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE urangiye amakipe yombi agabanye amanota atatu.

APR FC yanganyije na murumuna wayo Marine FC ku munsi wa 28 wa shampiyona

Uyu mukino wakinwaga wari umunsi wa 28 wa shampiyona kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, watangiye i saa cyenda n’igice 15h30’ .

Uyu mukino wagaragayemo guhangana kutarigusazwe kuboneka cyangwa se kumenyerewe mu gihe aya makipe yombi yahuye, ibi byatumye abari ku kibuga bibaza byinshi kubijyanye n’uyu mukino wa Marine Fc na Apr Fc.

Ku mpande zombi amakipe yarakeneye aya manota 3 yo kuri uyu mukino wa 28 wa shampiyona ya AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE , kuko buri kipe kuruhande rwayo yarifite uburyo iri kubaramo igisa nkimpinduka kurutondde rwa Shampiyona y’u Rwanda iri kwerekera ku musozo, ndetse yanabonye nyirayo.

Kuruhande rwa Apr FC iyo iza kwegukana amanota 3 y’uyu munsi byari kuyifasha gushimangira umwanya wa 2 mugihe yarikuba igize amanita 58 igahita irushamukeba wayo basigaye bariguhatanira umwanya wa 2 Police fc, igahita iyirusha amanota 4 kurutonde rwa Shampiyona, kugeza ubu ikipe ya Apr Fc igize amanota 56 irushije Police Fc ifite umukino ejo amanita 2.

Kuruhande rwa Marine Fc nayo aya manota yariyakeye kugirango biyifashe kuva munsi y’umurongo utukura, umurongo uri kubarizwamo amakipe 3 ariyo Marine Fc, Kiyovu sport na Gicumbi Fc, aya makipe arikwishakamo ikipe imwe izafasha urugendo rwo kumanuka mu kiciro cya 2 ikipe ya Pepimiere yamaze kumanuka mu kiciro cya  2, ifite amanita 15, ku munsi wa 28 wa Shampiyona ikipe ya Marine Fc igize amanota 27, irushije ikipe ya Kiyovu Sport inota 1.

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu  Rwanda AZAM RWANDA PREMIER LEAGUE izakomeza ku munsi wejo amakipe akomeza gukina imikino y’umunsi wa 28 wa shampiyona.

 DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU