Sia Kate Isobelle Furler ni umwanditsi akaba n’umuririmbyi ukomeye cyane ku isi gusa benshi ntago bajya babasha kumenya isura ye bitewe nuko adakunze kwigaragaza cyane, gusa indirimbo ze zubatse ibirindiro mu mitima ya benshi.

Sia yavutse tariki 18 Ukuboza mu mwaka wi 1975 bivuze ko afite imyaka 41, yavukiye mu gihugu cya Australia mu gace ka  Adelaide, benshi bamumenye mu ndirimbo nka Cheap Thrills, Greatest, Titanium, Chandilier n’izindi nyinshi zakunzwe hirya no hino ku isi.



Sia ari mu bahanzikazi bubashywe cyane ku isi bitewe n’ubuhanga budasanzwe afite muri Muzika, bamwe mu bahanzi bagenzi be nabo usanga bifuza gukorana nawe, kuko abo yandikiye indirimbo bose babaye ibyamamare bikomeye ku isi.

Mu buzima busanzwe Sia ntago akunda kwiyerekana cyane, abantu benshi usanga bibaza isura ye bikabayobera, gusa ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya New York Times yatangaje ko yifuza kugira ubuzima bwe ibanga bityo akaba ariyo mpamvu adakunda kwiyerekana cyane mu itangazamakuru no mu mashusho y’indirimbo ze.

Sia iyo agiye kuririmba akora uko ashoboye kugirango isura ye ntize kugaragara mu ruhame, rimwe na rimwe akisiga amarange umubiri wose kugirango abantu bayoberwe uwo ariwe, akenshi mu mashusho y’indirimbo ze hagaragaramo umwana w’umukobwa witwa Maddie Ziegler umaze kuba icyamamare ku isi bitewe n’imibyinire idasanzwe agaragaza mu mashusho y’indirimbo zose za Sia.

Image result for maddie ziegler chandelier
Maddie Ziegler, umwana ukunda kugaragara mu mashusho y’indirimbo za Sia

“Sinshaka ko abantu benshi banyitaho, iyo ndimo gutemberana n’imbwa yanjye mba mbona mfite amahoro, inshuti zanjye ntago nifuza ko zizambonamo undi muntu udasanzwe kuko ntago nkunda kuba icyamamare na gato, nshaka kuba umuntu utagaragara ahabonetse hose” amagambo ya Sia ubwo yasobanuraga impamvu yihisha cyane.

Wallflower: The Chandelier hitmaker prefers to stay in the background when performing, inviting friends like Kristen Wiig (right) onstage to attract attention away from her 
Sia iyo aririmba aba yihishe cyane
Reluctant star: The naturally shy songstress has always been uncomfortable with fame and has taken to wearing masks and heavy paint to obscure her face on stage
Sia iyo atihishe mu maso, yitera amarangi menshi

Abantu benshi bababajwe n’ubuzima Sia yabayemo ubwo umuhungu bakundana yitabaga Imana maze Sia agahita ahinduka imbata y’ibiyobyabwenge bikamuzengereza cyane bigashyira n’ubuzima bwe mu kaga, k’uburyo yageze aho atashoboraga kumara isaha atabinyweye, ibi byaje gutuma inshuti ze magara zimujyana ahantu kure kugirango abashe kureba uko yagabanya kubinywa, gusa agatsimbarara abwira inshuti ze ati sinifuza ko mukomeza kuvunwa mu buzima bwanjye kuko meze nk’umuntu wapfuye, gusa inshuti ze zanze kumutererana maze baramuvuza bamugabanyamo ibiyobyabwenge yari yaranyweye.



Sia yakomeje gukora indirimbo zinyuranye, gusa mu mwaka wa 2014 yakoze indirimbo yitwa Chandelier yakunzwe ndetse ikarebwa cyane kuri Youtube, imuhesha ibihembo bikomeye birimo nka MTV VMAs, EMAs, ARIAs na Grammys.

Trappings of fame: The Aussie songstress, pictured at the Grammy awards last week, is now sober and enjoying remarkable success professionally, but prefers to shun the spotlight

Uretse izo yiyandikiye zigakundwa, hari indirimbo zikomeye yandikiye ibyamamare bikomeye zigakundwa cyane, aho twavuga nka: “Diamonds” ya Rihanna, “Pretty Hurts” ya Beyoncé, “Perfume” ya Britney Spears, “Double Rainbow” ya Katy Perry, “Radioactive” ya Rita Ora, You Lost Me ya Christina Augella n’izindi nyinshi.

Bimwe mubyo wamenya kuri Sia

Sia yanditse indirimbo ya Rihanna mu minota 14 gusa.

Nkuko twabivuze haruguru, Sia yandikira abahanzi batandukanye gusa ngo igitangaje cyane ni uburyo yanditse indirimbo ya Rihanna yitwa Diamond mu minota 14 gusa.

Katy Perry aricuza cyane kuba atararirimbye Indirimbo ya Sia yitwa Titanium

Sia yanditse indirimbo ayita Titanium maze ayishyira David Guetta utunganya umuziki kugirango bayihe Katy Perry ngo ayiririmbe, gusa Katy Perry yarabyanze arabasuzugura, Sia afata umwanzuro wo kuyiririmbira maze igiye hanze ikora amateka akomeye cyane, ndetse ibasha gucuruza cyane ku masoko mpuzamahanga, Katy Perry atangira kwicuza impamvu yanze kuririmba.

Sia avugira inyamaswa cyane

Umuhanzikazi Sia ari mu bantu bakunda amatungo cyane, ndetse niyo abonye umuntu wangiza ubuzima bw’inyamaswa arababara cyane, ibi kandi bishimangirwa n’ikirego yatanze mu minsi ishize, aho yashinjaga Kanye West kwica inkwavu maze akazikuraho ubwoya bwazo akabukoramo amakoti ahenze.

Umwana umubyinira ntacyo bapfana

Abantu benshi bakunze kubona mu ndirimbo ze hagaragaramo umukobwa witwa Maddie Ziegler maze benshi bakikanga ko ashobora kuba ari Sia, gusa ngo nta sano bafitanye ahubwo bahuriye ku mbuga nkoranyambaga.

Aya ni amwe mu mafoto agaragaza umuhanzikazi Sia udakunda kwamamara



KANDA HANO WUMVE ZIMWE MU NDIRIMBO ZA SIA

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU