Quran yanditse mu buryo butangaje kandi ihishe amabanga menshi yatumye benshi mu bahanga bahakanaga ko quran atari amagambo y’Imana babyemera, ndetse abayemera bo banahamya ko ariyo ihishe byinshi ku buzima bwa muntu.

Image result for open quran

Ku isi havumbuwe byinshi kandi nubu abashakashatsi n’abahanga ntibahwema kuvumbura ibintu bishyashya ku buryo bitangaza benshi, nyamara ibyinshi usanga biba byari bisanzwe byanditse muri bimwe mu bitabo bitagatifu bikoreshwa n’amadini ariko bikaza kumvikana mu bwenge bw’abantu ari uko bimaze gusobanurwa neza n’abanyabwenge mu buryo bwumvikana neza.

Ibi ni bimwe mu byagaragaye ko byari bisanzwe muri quran mbere yuko bivumburwa n’ibice biherereyemo.

  1. Uburyo igaragaza ko isi ari umubumbe

Muri quran igice cya 39 umurongo wa 5 handitse ko Imana yaremye isi n’ijuru hanyuma ikazengurutsa amanywa n’ijoro ku buryo bukurikiranye. Ijambo ry’icyarabu bavuga ngo  ukavili risobanura ugutwikira ikintu runaka ariko kibumbabumbye ninaryo rikoreshwa muricyo gice

2. Uburyo imisozi ivuka

Ibi nabyo byanditse muri Quran, iyo umusozi uvutse ni uko ibice bibiri by’ubutaka bw’isi bihura kimwe kikajya hasi ikindi kikajya hejuru y’ikindi, ikiri hasi kigakomeza mu butaka nk’umuzi ikindi kigakomeza hejuru hanyuma kigakora umusozi, ibi biri muri Quran kuko uyisomye mu  igice cya 78 umurongo wa 6 haravuga hati “ ntitwahaye isi ubutaka buyitwikira ndetse tukayiha imisozi iteyeho nifasheho nk’imisimari?” ibi byaje kuvumburwa mu kinyejana cya 21

3. Igaragaza ko umuntu ari igitonyanyanga cy’intanga ngabo

Iyo  ibice 75, umurongo wa 36 aho Imana ivuga igaragaza neza ko umuntu ari igitonyanga cy’intanga ngabo, ibi byari byarahishuriwe Muhammad, nanubu nibyo abahanga muri science bagenderaho, Quran igaragaza neza kandi  uburyo butatu umuntu acamo ari kuvuka.

4. Ibice bigize ikirere uko ari birindwi

Troposphere ,Ozonosphere, Stratosphere, Mesosphere, Ionosphere ndetse na Thermosphere ni bimwe mu bice bigize ikirere, buri gice gifite akamaro gifitiye isi, ibi bigaragara ko byari muri Quran igice cya 86  umurongo wa 11, Imana igaragaza neza ko ikirere kigiye giciyemo ibice bitandukanye mu buryo bwo kurinda ibinyabuzima biri ku isi byari muri quran mbere yuko bivumburwa .

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU