Uko isi igenda itera imbere mu ikoranabuhanga bamwe mu bahanga  bagenda bakora ibintu utakwiyumvisha umuntu usanzwe none yihinduye imashini, umwarimu w’umuhanga cyane ubwo yari  muri kaminuza ya reading mu gihugu cy’ u Bwongereza we ibyo yakoze ntibisanzwe

Bwa mbere mu isi, ntashaka kuba umuntu usanzwe none yihinduye imashini

Prof. Kevin Warwick  wavukiye i Coventry mu mwaka wa 1954 mu gihugu cy’ubwongereza yakoze ibintu bimeze nk’ubufindo bikora nka maji mu rwego rwo kwiyorohereza ubuzima, yihinduye imashini-muntu. Uyu murezi  ashimangira ko kamere umuntu aremanye idahangije ngo atange umusaruro akeneweho, ahubwo akwiye gukosorwa akongerwa  akabasha gukora birenze ubusanzwe

 

Image result for prof kevin warwick

Uyu usanzwe yigisha ikoranabuhanga yatangiye guhindura umubiri we kuko adashaka gukomeza kuba umuntu usanzwe wabyawe n’umwana w’umuntu, ubu yamaze gushyira akuma  mu kuboko we bita  gatuma akoreshe ibikoresho byiwe mu rugo no ku kazi adakoresheje ingufu nk’izabandi bantu, niwe muntu wa mbere ku isi wabyigize ku bushake, aka kuma gafite ibimenyetso bikorana n’ibyuma by’ikoranabuhanga bikorana na mudasobwa ye ku buryo iyo mudasobwa ye imumenya iyo yinjiye iwe,kuko iyo yinjiye iwe iwe inzugi zirifungura,amatara akiyatsa ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bikikoresha. Ikindi cyo gihebuje kuri Kevin ni akuma yashyize mu mutwe we ku buryo atekereza ibintu bikikora gusa bigomba kuba hari aho bihurira n’ikoranabuhanga,hano twavuga nko kwimura cursor ya computer

Bwa mbere mu isi, ntashaka kuba umuntu usanzwe none yihinduye imashini

Uyu muhanga uhamya ko kamere muntu ibangamye.atekereza ko mu gihe kizaza hari igihe tuzagira ubwoko bubiri bw’abantu  butandukanye. Abantu bashyizwemo amamashi n’ibindi byuma n’abantu basanzwe kuko abantu bitejemo ibyuma bazajya baba ari abanyabwenge bidasanzwe,abantu bakosowe, gusa igitera ibi byose ngo ukugirango bakore umuntu ukenewe mu isi mbese utanga umusaruro.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU