Mu ruhando rwa muzika nyarwanda, bwa mbere mu Rwanda, hari abahanzi bafite impano zitangaza abantu benshi k’uburyo iyo wumvishe ibihangano byaba bahanzi wumva ko bashoboye ndetse ko aribo bazaba bahetse ahazaza ha muzika nyarwanda mu minsi iri imbere.

Bwa mbere mu Rwanda, abahanzi bakoze amashusho y'akataraboneka

Byiringiro Samuel uzwi ku izina rya Eesam ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka benshi bakaba baramumenye mu ndirimbo nka Unyibagiza Abandi, Sinamuvaho, Betty n’izindi nyinshi ndetse uyu muhanzi akaba yarafashaga Amag The Black mu irushanwa rya PGGSS.

Bwa mbere mu Rwanda, kuri ubu uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yitwa Make Me Super Star yakoranye na Amag The Black na Jay Polly, ikaba iri mu njyana ya Afrobeat.

Make Me Superstar ya Eesam, Amag The Black na Jay Polly

Mu kiganiro Eesam yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko iyi ndirimbo yamuvunnye cyane, ndetse no gufata amashusho kwayo ntago byari byoroshye gusa arashima Imana ko byose byarangiye neza.

Bwa mbere mu Rwanda, abahanzi bakoze amashusho y'akataraboneka

Yagize ati “Ntago byari byoroshye kugirango mbashye gufata amashusho cyane ko kubonera icyarimwe Amag na Jay Polly biba bigoranye cyane, gusa byose byagenze neza, mbasha kubabona turakora, kandi ndizera ko umusaruro wavuyemo abanyarwanda bazawushima cyane”

Indi ndirimbo yakorewe mu nzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment ari naho uyu muhanzi asanzwe abarizwa.

Make Me Superstar ya Eesam, Amag The Black na Jay Polly

Kanda hano urebe Make Me Superstar ya Eesam, Amag The Black na Jay Polly

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU