Umuhanzi Semivumbi Daniel uzwi ku izina rya Danny Vumbi yivuyemo agaragara anywa ibisindisha birengeje urugero nyuma y’igihe gito atangaje ko atajya anywa inzoga.

Danny Vumbi yahennye mu bakwe
Mu minsi ishize, yavuze ko yaretse inzoga gusa byatahuwe ko yabeshyaga

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2017, ubwo mu karere ka Huye haberaga ibirori by’irushanwa rya PGGSS7(Roadshow), maze umuhanzi Semivumbi agaragara anywa inzoga mu buryo buteye ubwoba.

Danny Vumbi yahennye mu bakwe
Danny Vumbi yanyweye inzoga benshi barikanga

Mu minsi ishize aherutse kugirana ikiganiro na Radio ya Kiss FM maze abazwa niba ajya anywa ku nzoga asubiza ko yaziretse ariko ngo mu minsi yashize yajyaga azinywa.

Aya magambo yafashwe nk’ibihuha kuri uyu wa gatandatu ubwo Danny Vumbi yongeye kwerekana ko anywa inzoga maze abantu benshi bakamufatamo nk’umubeshyi bitewe n’amagambo yari yaratangarije umunyamakuru wa Kiss FM.

Kanda hano urebe uko bamwe mu bahanzi babonye igitaramo cya Guma Guma I Huye

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU