Umuhanzi Diamond Platnumz akaba n’umugabo wa Zari Hassan yatangaje ko azitabira umuhango wo gushyingura Ivan Ssemwanga

Diamond Platnumz umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania akaba yemeje ko agomba kwitabira umuhango wo gushyingura Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo w’umugore we Zari Hassan akifatanya nawe mu bihe bikomeye arimo.

Zari Hassan akaba yarahoze ari  umugore wa nyakwigendera Ivan Ssemwanga bakaba banafitanye abana batatu, Diamond Platnumz akaba yamaze kwemeza ko agomba  kwifatanya n’umugore we Zari muri ibi bihe bikomeye arimo.

Zari ari kumwe n’abana afitanye na Ivan Ssemwanga

Ivan Ssemwanga akaba yaritabye imana kuwa kane w’icyumweru gishize nyuma yo kumara iminsi ine muri koma, umuhango wo gushyingura Ivan Ssemwanga ukaba uteganyijwe kuwa kabiri 30 gicurasi bikaba biteganyijwe ko Diamond Platnumz uyu munsi arerekeza mu gihugu cya Uganda aho uwo muhango uzabera.

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU