1.Joriji Baneti yagiye kuregera gatanya (divorce) mu rukiko ariko ashaka gutwara abana.
Nuko umugore ati “Abana simbamuha, nabatwise amezi 9, ndababyara ndabarera rwose sinabyemera.”

Babaza Joriji bati “Bari icyo wongeraho?”

Joriji ati: “None se nyakubahwa, iyo ufite ikarita ya ATM ukayishyira mu cyuma kikazana amafaranga, ayo mafaranga aba ari ayande?”

Bati: “Aba ari ayawe”. Ati “Mwimbaza ubusa rero!”

2.Dore ibaruwa Joriji yandikiye umwana we:

Ku mwana wanjye nkunda cyane uraho?? Nkwandikiye buhoro buhoro kuko nsanzwe nzi ko udasoma vuba vuba.

Nubona iyi baruwa uzambwire. Nutayibona kandi nabwo uzambwire. Nta makuru menshi mfite, n’ubwo nabuze aho mpera kubera ubwinshi bw’ibyo nshaka kukubwira.

Ariko di, uziko ntaheruka kubona nyokorome Isidore kuva yapfa!?? Nta gakuru ke mfite pe! Mukuru wawe nawe aherutse kwibaruka no kubyara umwana, ariko sinamenya niba uri tante we cyangwa oncle we, kuko ntaramenya igitsina cy’umwana.

Rya koti ryawe wari wibagiwe narikohereje mu iposita ariko kubera ko ryari rifite ibipesu biremereye, narabiciye mbishyira mu mifuka y’ikote ntuzabite, nangaga ko bimpenda.

Nari nibagiwe kukubwira ko nabonye akazi k’ikirenga aho ndi hejuru y’abantu ibihumbi n’ibihumbi, fora ni akahe? Apu ntuzi gufindura: nsigaye ntema pasiparama (passiparum) ku irimbi. Mba nkoherereje udufaranga ariko mbyibutse namaze gufunga ibahasha wihangane! Yari papa wawe ugukunda Joriji Baneti!!

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU