Abari mu rukundo bakunda gukora ibintu bikababera byiza nyamara hari n’abandi bantu bagira abakunzi ariko ntibamenye ko hari ibintu biba bikenewe hagati y’abakundana byamufasha cyane.

Image result for amazing love



Ibi ni bimwe mu bintu bitangaje utari usanzwe uzi mu rukundo.

  1. Kureba ifoto y’umukunzi bigabanya ububabare

Mu gihe umukunzi wawe utamubona hafi hari igihe ufata ifoto ye ukaba uyireba bizamura imisemburo yo mu mubiri bita Oxyticin igabanya umubabaro mu mubiri.

2. Kumenya uwo ukunze cyangwa wanze bifata gusa iminota ine.

Iyo ufite umuntu umukeneyeho ko akwiyumvamo, bitwara gusa iminota ine kugirango akwiyumvemo cyangwa akwange.nyuma y’iminota ine amahirwe aba ari hafi ya ntayo.

3. Abakundana barebana akana ko mu jisho imitima yabo igeraho igaterera rimwe.

Ibi si amakabyankuru kuko abashakashatsi bakoze isesengura rikomeye ku bakundana baza kwemeza cya gihe abakundana barebana kana ko mu jisho umuvuduko w’amaraso yabo uza kuba umwe.

4. Urukundo rugira ingaruka ku bwonko nk’ikiyibyabwenge cya Cocaine

Ntabwo urukundo rushobora gusimbuzwa ikiyobyabwenge ariko cocayine igira igira ingaruka ku bwonko  zingana niza umuntu uri mu rukundo rukomeye ibi biterwa n’ibyuyumviro umuntu agira iyo ari mu rukundo bigaragara gusa iyo umuntu yanyoye cocaine

5. Abantu bafite uburanga buri mu rugero rumwe biroroha gukundana

Burya ni gake uzasanga abantu batenda kunganya ingano y’ubwiza cyangwa uburanga bakundanye.Umukobwa mwiza akunda umusore mwiza cyangwa se uringaniye ku buranga akagira n’umutima mwiza, gusa ibi bikunda ku bantu bakora urukundo rutari nyabintu, ibi nibyo cyane kuko burya abenda kungana  mu buranga nibo barwubaka rugakomera.

6. Abantu bahuje imico cyane ntibarambana.

Birya abantu bagira umujinya bose ntibashobora kurambana cyangwa se abantu bitonda cyane bose, burya ngo umuntu mutuzuzanya neza niwe mushobora kumarana igihe kinini mu buzima,kuko niba agira amahane ukagira amahoro ubasha kumugarura igihe yarakaye

7. Uburanga mu maso ni bwiza ku bakundana kurusha imiterere y’umubiri.

Mu gihe ukeneye umukunzi muzarambana biba byiza iyo uhisemo umwe ukunze isura kuruta uteye neza,kuko urukundo ruba cyane mu maso kuruta ku mubiri usanzwe.umukobwa uteye neza akurura aabagabo benshi nibyo ariko ufite isura wishimira niwe woroha kumugumana kuko umubiri uteye neza urawimenyereza bitandukanye n’ubwiza bwo mu maso.



TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU