Ikibazo cyo gusoba? Dore impamvu nyamukuru zituma gusoba bitorohera igitsina gore iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina, kandi bizwi ko ari ngombwa mu gufasha mu kwirinda zimwe mu ndwara zifata mu miyoboro y’inkari.

Dore impamvu gusoba bitorohera igitsina gore nyuma y'imibonano mpuzabitsina

Waba ukunze kwibaza impamvu bitoroha gusoba ku igitsina gore iyo barangije gukora imibonano mpuzabitsina? Akenshi biterwa n’uburyohe bavana mu kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ndetse hiyongereyeho n’imisemburo irekurwa muri icyo gikorwa cyo kurangiza.

Abahanga mu by’ubuzima n’imyororokere bavuga ko mu mibonano mpuzabitsina, iyo umugore yegereje igihe cyo kurangiza, umubiri we urekura imisemburo yitwa antidiuretic, ariyo ituma bigorana igihe agiye gusoba. Izo nzobere ziragira ziti: “byose biterwa n’imisemburo, ariko ntago utegereza igihe kinini ngo ikibazo kigende”.

Iyindi misemburo izwi nka vasopressin, igabanya ingano y’amazi asohokana n’inkari, – ikanazamura umuvuduko w’amaraso, n’imitsi iyobora amaraso ikagabanyuka. Bongeraho kandi ko gusoba nyuma y’imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ngo kuko bifasha kwirinda ubwandu mu miyoboro y’inkari (urinary tract infections – UTIs).

gusoba nyuma y'imibonano mpuzabitsina

Impamvu gusoba bitorohera igitsina gore nyuma y’imibonano, ngo ni ingaruka z’ibyishimo byo mu mibonano mpuzabitsina, nta kubitindaho cyangwa ngo ube wagira ubwoba, gusa ngo ni byiza gusoba nyuma y’imibonano mpuzabitsina kuko bifasha mu kwirinda ubwo bwandu bwvuzwe haruguru, kandi ngo buri wese yakagombye kubikora.

Inzobere mu bitaro bya euroClinixUK agira ati: “Abagore benshi barangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bagira ikibazo cyo gusoba iyo barangije kuyikora. Ibi biterwa n’uko mu gihe cyo kurangiza umubiri wabo urekura imisemburo ya antidiuretic, iyo misemburo akaba ariyo ituma badashobora gusoba.”

Yongeraho ati: “ni ngombwa kwihutira kujya gusona bishobotse nyuma y’imibonano mpuzabitsina. Gutinda kubikora bishobora kugushyira mu ngorane zo kuba wagira ubwandu mu miyoboro y’inkari (UTI) nk’ibyo bita cystitis.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU