Amahirwe y’umuntu ntawe ujya umenya aho aza guhurira nayo, nyuma yo gushora amadorali abiri gusa mu mikino y’amahirwe ibi bizwi nka betting yaje gutsindira akayabo ka miliyoni ebyiri z’amadorali y’Amerika maze yakirwa nk’umwami mu rusisiro rw’iwabo mu birori bya akataraboneka.

Samuel Abisai w’imyaka 28 y’amavuko ni Umunyakenya winjiye mu gukina imikino y’amahirwe, kurubu ni umwe mu bakire batunze za miliyoni muri iki gihugu yashoye gusa angana n’amadorali abiri gusa ni ukuvuga ajya kwegera amafaranga 1700 y’u Rwanda.

Ibi Abisai yabigezeho nyuma yaho ateze ku makipe 17 yose akaza gutsindana nkuko yari yabiteze.

Abisai akaba abaye uwambere ku mugabane wose w’Afurika utsindiye aka kayabo mu mikino y’amahirwe, Kurundi ruhande mu kiganiro n’itangazamakuru muri Kenya Abisai yavuze ko atiteguye gukomeza gukina iyi mikino ukundi ko ahubwo agiye gufata aka kayabo akagashora mu yindi mishinga harimo gukomeza amashuri ya kaminuza mu bigendanye n’icunga mutungo ndetse no gushora akakayabo mu kubaka inzu zigezweho zo guturwamo.

Mu busanzwe Abisai akaba ari umubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa uretse kuba yakinaga iyi mikino y’amahirwe akaba yakoreraga muri sosiyete y’Abashinwa kugeza kurubu akaba yatangaje ko atiteguye guhagarika burundu akazi yari asanzwe akora.

The Limousine in which Sh221 million SportPesa jackpot winner Samuel Abisai was driven to Carnivore Restaurant from his home along Thika Road in Nairobi, May 2, 2017. /SPORTPESA
Iyi modoka ya Limousine niyo yatwaye umukire Abisai ndetse yacungiwe umutekano bikomeye
Abaturanyi be bari bahanze amaso imodoka zaje ziherekeje Abisai nyuma yo guhabwa akayabo yatsindiye mu mikino y’amahirwe

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU