Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ni rimwe mu marushanwa akomeye cyane hano mu Rwanda ndetse rimaze kubaka izina hanze y’igihugu, ari nayo mpamvu abantu benshi bakunze kwibaza akamaro ka Guma Guma ku iterambere rya muzika nyarwanda.

PGGSS itegurwa na East African Promoters (EAP) ikaba iterwa inkunga na Bralirwa, niryo rushanwa ryabashije kuzana abahanzi bakomeye ku isi mu Rwanda aribo Jason Derulo na Sean Kingston.

Iri rushanwa rifatiye runini muzika nyarwanda kuko hari impinduka nyinshi ryagiye rizana ndetse rigahesha abahanzi icyubahiro, Guma Guma ku iterambere rya muzika nyarwanda.

Ibyiza by’irushanwa rya Guma Guma ku iterambere rya muzika nyarwanda

Iri rushanwa kugeza ubu rimaze kuba inshuro zigera kuri esheshatu(6) rikaba ryaragiye ritwarwa n’abahanzi mu buryo bukurikira: 2011(Tom Close), 2012(King James), 2013(Riderman), 2014(Jay Polly ), 2015(Butera Knowless), 2016(Urban Boys).

Muri uyu mwaka wa 2017, iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 7 rikaba rizatangira tariki ya 20 Gicurasi rirangire tariki ya 04 Kamena 2017, rizanyura mu turere dutanu gusa aritwo Huye (kuya 20/05/2017), Gicumbi(kuya 27/05/2017), Ngoma(03/06/2017), Rubavu(10/06/2017), na Kigali hazabera Finale(kuya 24/06/2017), abahanzi bazahatana ni Christopher , Social Mula, Dream Boys, Active, Queen Cha, Paccy Oda, Danny Nanone, Bull Dogg, Mico The Best na Davis D.

Ibi n’ibintu bitanu(5) byiza irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ifasha iterambere rya muzika nyarwanda

Abahanzi bakora bivuye inyuma

Kugirango umuhanzi azatorwe muri iri rushanwa bisaba ko agomba kuba yarakoze ibikorwa bifatika, ibi bituma iyo irushanwa ryegereje abahanzi bakorana umwete kugirango bazatorwe, ibi bikaba bifasha umuziki wu Rwanda gukomeza gutera imbere.

Kwamamaza ibikorwa by’abahanzi

Bitewe nuko iri rushanwa rigera mu ntara zose z’igihugu, abahanzi babyungukiramo cyane bakabasha kwamamaza ibihangano byabo mu mpande zose z’igihugu.

Guma Guma yongera ubushobozi mu bahanzi

Guma Guma yongera ubushobozi mu bahanzi
Guma Guma yongera ubushobozi mu bahanzi

Umuhanzi wese witabiriye iri rushanwa agira amafaranga runaka agenerwa azamufasha gukomeza kwiteza imbere, ibi bikaba akarusho k’umuhanzi wegukanye igikombe kuko ahabwa ama miliyoni menshi

Inararibonye ry’abahanzi

Umuhanzi wese watwaye Guma Guma ndetse nuwabashije kugira amahirwe yo kuryitabira bimuhesha kugira icyubahiro mu buzima bwe busanzwe, bikaba byatuma azamenya nuko azitwara mu gihe yaba agize amahirwe yo kwitabira andi marushanwa akomeye.

Amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye

Nubwo bitakibaho cyane mu myaka yashize abahanzi batwaraga igihembo cya Guma Guma bahembwaga kuzakorana n’umuhanzi w’icyamamare ku isi, si ibyo gusa kandi kuko akenshi hari abahanzi baba bifuza gukorana n’umuhanzi ukomeye, bakaba bakitwaza iturufu yo kuba baratwaye igikombe cyo muri Guma Guma.

Ese muri uyu mwaka urabona ari uwuhe muhanzi uzegukana igihembo cy’iri rushanwa?

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU