Abaraperi babiri aribo Icent The Trigger na Fireman bahurije imbaraga hamwe mu ndirimbo yitwa Hit maze buri umwe avuga imyato umukunzi we.

Icent The Trigger na Fireman

Icent The Trigger wamenyekanye mu ndirimbo nka Wansuye, Kirajunjamye, Ntendeka n’izindi nyinshi kuri iyi nshuro yiyunze umuraperi Fireman wahoze mu itsinda rya Tuff Gangs maze bashyira hanze iyi ndirimbo nshya yitwa Hit.

Mu kiganiro Icent The Trigger yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko iyi ndirimbo izaryohera buri muntu wese ufite umukunzi cyane cyane abakunzi ba Hip Hop muri rusange.

Icent The Trigger na Fireman
Icent The Trigger arategura gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo “HIT”

Yakomeje avugako mu minsi iri imbere azashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo, akaza akurikiye amashusho y’indirimbo ye Aracangacanga aherutse gushyira hanze mu kwezi gushize.

Kanda hano wumve Hit ya Icent The Trigger na Fireman 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU