Gafotozi wo mu gihugu cy’Ubuhinde ubwo yari mu gufotora ibinyabuzima bitandukanye yaje gufotora ifoto y’inkende iteruye icyana cyayo biza ku muviramo kubitekerezaho cyane no gushaka kumenya byinshi kuri iyo foto.

The monkey appeared to be worried about her son
Inkende ifite amarira menshi itewe impungenge n’ubuzima bw’icyana cyayo

Avinash Lodhi gafotozi wo mu gihugu cy’Ubuhinde yafashe ifoto mu gace ka Jabalphur igaragaza inkende iri kurira ifite ubwoba ubwo yari icigatiye icyana cyayo kirwaye bikomeye. Gusa ntibyamaze agahe kuko icyo cyana k’inkende cyaje kongera kikaba kizima.

Telegraph dukesha iyi nkuru ivuga ko Avinash yagize ati: “Iyi foto yankoze ku mutima cyane kuva igihe cyose nakoreye uyu mwuga sinigeze mbona ikintu nk’iki ngiki.

Nabikoze mu buryo bwihuse sinigeze mbasha gusobanukirwa mu gihe nafataga iyi foto, gusa mbashije kumenya ubusobanuro bw’ibiri mu ifoto nafashe isaha yose mbitekerezaho kuko iki n’ikintu kidasanzwe mu buzima bw’inyamaswa.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU