Ubwo hari mu mukino w’umupira w’amaguru muri Shampiyona yo mu gihugu cy’Ubutaliyani mu mukino wahuje ikipe ya Cagliari ndetse na Pescara isanzwe ikinamo Muntari ukomoka mu gihugu cya Ghana yaje gusohorwa mu kibuga kubera kunanirwa kwakira ivanguraruhu yari arari gukorerwa.

Muntari

Ibi bikaba byarabaye mu mukino wahuje aya makipe yombi kuri iki cyumweru umukino ukaza kurangira Cagliari ibashije gutsinda Pescara ikinamwo Muntari igitego kimwe ku busa.

Agatsiko k’abafana ba Cagliali mu mukino hagati kavugirije induru uyu mukinnyi mu gihe Muntari agerageje kuvugisha umusifuzi ngo amusabe ko yagira icyo yakora kuri ako gatsiko ahubwo bimuvirizamo guhabwa ikarita y’umuhondo.

Muntari utarabashije kwihangana ngo arangize umukino abajijwe ku bushyamirane bwagaragaye hagati we n’umusifuzi yagize ati: “Yambwiye (umusifuzi) ntabwo ukwiye kuvugana n’abafana; namubajije nimba atumvaga ibitutsi bari ku ntuka. nakomeje kumusaba ko yakabaye abanza agahagarika umukino akabanza agakemura ikibazo cy’ako gatsiko.

Umusifuzi ntabwo ari uwo guhagarara gusa mu kibuga ngo avuze ifirimbi, afite uburenganzira bwo kuba yagira ikintu yakora kuri ibi bintu agatanga urugero ku buryo bitakongera.”

Ishyirahamwe ry’abakinnyi babigize umwuga ku isi Fifpro rikaba ryarahise rihamagarira akanama gashinzwe imyitwarire muri Seria A gukuraho ikarita ya mbere y’umuhondo yari yahawe uyu mukinnyi bakabanza bakumva uruhande rwa Muntari ndetse bagakora iperereza ryimbitse kubarebwa n’iki kibazo ndetse bakabahana aho gufatira ibihano uyu mukinnyi bwo guhagarikwa umukino.

Image result for muntari card
Muntari yikomanga ku kaboko yereka abafana ba Cagliari ko uruhu rwe ntacyo rumutwaye rumuteye ishema
Players from both sides get into a scuffle as Sulley Muntari prepares to leave
Abakinnyi ku mpande zombi bagerageza gucubya umujinya Muntari kubera irondaruhu abafana bamukoreraga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU