Ngabo Leo uzwi nka Kadogo(Njuga) muri filimi zitandukanye za hano mu Rwanda ntiyemeranya neza n’abashinzwe gutegura itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie Awards aho abashinja gukoresha ikimenyane mu guhitamo abakinnyi bazahatana.

Njuga azwi muri filimi nka Seburikoko, n’izindi nyinshi ndetse muri iyi minsi uyu musore yinjiye no muri muzika aho afite itsinda ryitwa Njuga Band riri gukora indirimbo zigakundwa.

Ikimenyane n'ishyari biriganje muri Rwanda Movie Awards-Njuga

Kuri uya wa 19 Gicurasi 2017, Ishusho Art ishinzwe gutegura ibya Rwanda Movie Awards yashyize hanze abakinnyi bazahatanira ibihembo muri uyu mwaka, Njuga atungurwa no kutisangamo.

Mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yaduhamirije neza ko atumva impamvu batamutoye kandi ari mu bakinnyi bakoze cyane, gusa ahamya neza ko ishyari n’ikimenyane aribyo byatumye batamuha umwanya.

Ikimenyane n'ishyari biriganje muri Rwanda Movie Awards-Njuga
Ngabo Leo uzwi nka Njuga

Yagize ati “Ntago numva uburyo nabura mu bakinnyi bitwaye neza cyane muri uyu mwaka, kandi mfite ibikorwa bigaragarira buri umwe wese, gusa ntakibazo n’ubundi bakoresheje ikimenyane kandi iyo abantu bagufitiye ishyari ntago baguha umwanya mu byabo.”

Yakomeje avuga ko abashinzwe gutora bifata bagashyiramo abantu bamwe bahora bagarukamo inshuro nyinshi kandi wareba ugasanga nta bikorwa bifatika bafite.

Kanda hano urebe urutonde rw’abakinnyi bazahatana uyu mwaka

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU