Uyu munsi ku i tariki ya 24 Gicurasi 2017 muri petit stade  hatangizwaga igikorwa cyo kumurika ibitabo byanditswe n’abanyarwanda harimo abantu bakuru ndetse n’abana.

Guhera i saa cyenda n’igice 15h30’ kuri stade Amahoro ahazwi nka stade ya NPC haberaga igikorwa cyo kwerekana ibitabo bitandukanye byanditswe n’abanyarwanda, ndetse bivuga ku mateka y’u Rwanda, iki gikorwa cyateguwe na SAVE THE CHILDREN ifatanyije na Minisiteri ya Siporo n’umuco mu nshingano zayo.

Muri iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’umuco na siporo ndetse, Umunyamabanga nshigwabikorwa w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco n’umuyobozi mukuru wikigo ki gihugu kinshyinguranyandiko na serivisi z’inkoranyabitabo.

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Umunyamabanga uhoraho muri Minispoc, mu ijambo rye yagejejeho abaraho” Yashimiye abaraho ko ba bashije kwitabira iki gikorwa, by’umwihariko yashimiye abana banditse ibitabo ndetse bakabimurika muri iryo yerekana bitaba ryaberaga aho. Kandi yakomeje gukangurira abandi banyeshuri bari aho gukomeza kugira umuco wo gusoma kuko ariyo soko y’ubwenge n’ubumenyi.

yasoje ashimira ababyeyi ba bana bafashije bafashije  abana babo kugirango babashe kwandika  ibitabo”.

Iki gikorwa giteganyijwe ko kizamara iminsi 3 abanditsi bamurika ibitabo byabo aho kuri Petiti stade amahoro mu nzu ikinirwamo ya NPC, ku munsi wo gusoza ni kuya 26 Gicurasi 2017.

Tubibutse ko iki gikorwa cyateguwe na Minisiteri y’umuco na Sport MINISPOC ifatanyije na SAVE THE CHILDREN, bakunzi namwe basomyi umwanya ni uwanyu ntimucikwe n’iri murikabitabo.

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU