Umukinnyi w’ikipe ya Barcelone n’ikipe y’igihugu ya Argentine Lionel Messi agiye gukora ubukwe n’umukobwa w’uburanga babyaranye.

Irebere ubwiza bw'umukobwa ugiye kurushinga na Lionel Messi

Rutahizamu Lionel Messi agiye gukora ubukwe n’umukobwa witwa Antonella Roccuzzo bukaba buzaba kuri 30 kamena uyu mwaka bukazabera mu mugi wa Rosario muri Argentina.

Ubusanzwe uyu mukobwa bakaba bamaze imyaka icumi bakundana bakaba banafitanye abana babiri bitwa Thiago na Matteo

Irebere ubwiza bw'umukobwa ugiye kurushinga na Lionel MessiMessi ari kumwe n’umukunzi we n’abana babyaranye

Nyuma y’ibi birori bizabera muri Argentina akaba ategura ibindi birori bizabera mu mugi wa Barcelona.

uyu mukinnyi amasezerano ye azarangira muri 2018 bikaba bivugwa ko yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Barcelona kuko ngo umushahara we ashaka ko uva kuri miliyoni 25 z’amayero (£25 million) akagera kuri miliyoni 29 z’amayero (£29 million) ku mwaka.

Irebere ubwiza bw'umukobwa ugiye kurushinga na Lionel Messi

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU