Umuherwe Ivan Semwanga wahoze akundana n’umugore wa Diamond Platumnz(Zari) yitabye Imana kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2017.

Ivan ukomoka muri Africa y’epfo yari amaze iminsi igera kuri 11 mu bitaro byitwa Steve Biko Academic Hospital biherereye mu mujyi wa Pretoria ho muri Africa y’epfo.

Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye kuri uyu wa gatatu, aho byemejwe ko yashizemo umwuka nyuma y’iminsi 11 ari muri koma.

Mu minsi ishize Zari bahoze bakundana yagiye kumusura mu bitaro aho yari arwariye, gusa benshi bemeje ko Zari yari agamije gushaka uko afatirana imitungo ye bitewe nuko uyu mugabo ntawundi muntu yari afite wo kuyisigira, ndetse hari nabavugaga ko ashobora kuba yarahise yitaba Imana uwo munsi gusa Zari yarabihakanye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU