Ubwo yitabarukaga ku itariki ya 25 Gicurasi 2017, buri wese yashima cyangwa akifuza kuba nka  Ivan Ssemwanga, ariko se hari uwigeze ashaka kumenya uka uyu mugabo witabye imana yashoboye kugera ku rwego rwo hejuru mu bukire kandi atarigeze yiga? isomere hano urugendo rwa Ivan, uko yashoboye kunesha ubukene akaba yaratabarutse ari umwe mu baherwe bakomeye.

Ivan Ssemwanga

Akimara kumenyana na Zari mu mwaka wa 2000, nyuma yaje kwerekeza muri Afurika y’Epfo, urugendo rutari rumworoheye na gato, kuko yagiye muri Bus anyuze muri Zambia, kubera ko nta mpapuro zo gutembera zemewe yari afite, yifashishije impapuro mpimbano.

Akigerayo, yahise yerekeza mu murwa mukuru Pretoria, aho yatangiye ari Umugorozi, abifashijwemo n’umwe mu nshuti ze. yatangiye akorana n’abandi bagorozi, nyuma izindi nshuti ze ziza kumufasha maze atangira kwikorera wenyine, aho yaje kumenyekana cyane kugeza aho bamwita  “Sangoma”, bishatse gusobanura umuvuzi gakondo.

Benshi mu bakiriya be bari abaherwe b’aho muri Afurika y’Epfo, ari nabo bamuteje imbere cyane umwuga we ugakomera ndetse akanabasha gufungura andi mashami menshi mu bindi bice binyuranye byo muri icyo gihugu.

Ivan Ssemwanga yaguze BMW, ariyo modoka yambere yatunze mbere y’uko yakwibaruka umwana we wa mbere. uko amafaranga yinjiraga umusubirizo, yaje guhamagara Zari ngo amusange muri Afurika Y’Epfo maze babane kandi anamufashe mu bucuruzi bwe. Bombi bakoze ubutaruhuka maze bubaka icyo buri muntu wese yakwifuza kugiramo uruhare.

Abifashijwemo na bamwe mu banya politike bakomeye ndetse n’abashoramari b’inshutize, yaje gufungura ishuri rye rya mbere ryitwa Brooklyn City Colleges. Kugeza igihe cy’urupfu rwe, yari amaze gushinga ibigo by’amashuri bigera kuri 7 bikwirakwijwe muri Afurika y’Iburasirazuba. yaje kureka umwuga we w’Ubugorozi ashyira ingufu ze mu kurebera amashuri yari amaze gushinga.

Twabibutsa ko  Ivan Ssemwanga yahagaritse amashuri ye ageze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Aho kugirango akomeze muri kaminuza, yatangiye urugendo rwe rwo gushakisha ubuzima. Amashuri ye abanza yayize muri  Bishop Brown Primary school naho ayisumbuye ayiga muri Kanjuki S.S.

Ivan Ssemwanga kandi yari afite inzu nini cyane (Mansion) muri Uganda ahitwa Munyonyo, ikaba yari yarashyizwe ku isoko igurishwa mu minsi ishize.  Yari umukuru wa gurupe y’abaherwe irimo uwitwa Ed Cheune na King Lawrence.  akaba yari afite n’indi mitungo myinshi muri Uganda itarashobora kumenyekana. Mbere y’uko atandukana na Zari, bari bamaze kubyarana abana batatu.

Ivan Ssemwanga

Ivan akaba yaratabarutse ku itariki ya 25 Gicurasi 2017. Imana imuhe iruhuko ridashira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU