Natty Dread ni umwe mu baririmbyi b’injyana ya Raggae bakomeye cyane ndetse ari mu bahagarariye abarasta ba hano mu Rwanda.

Uyu mugabo ukunze kubarizwa muri hanze y’igihugu benshi bamumenye mu ndirimbo nka Hobe Hobe, Ride afitanye na Bob Marley n’izindi nyinshi.

Iyumvire ikintu Natty Dread atazibagirwa kuri Bob Marley

Muri ibi bihe byo kwibuka Bob Marley ku nshuro ya 36, Natty Dread yagiranye ikiganiro na Touchrwanda maze atubwira inshamake ku buzima bwe na Bob Marley cyane ko babanye igihe kitari gito, ndetse agira n’ubutumwa agenera abanyarwanda.

Yagize ati “Bob twahuye mu mwaka wi 1978 dutandukana muwi 1980, navuga ko yari umuntu usanzwe, twarabanye cyane yaramfashe aranyigisha mbese mufata nk’umuvandimwe mukuru kuri njye, Bob yari umuntu w’umukire cyane gusa ntago yakundaga kubyerekana kuko yicishaga bugufi, yahoraga atugira inama yo gudacika intege mubyo dukora byose, kuko ndabyibuka rimwe naramubajije nti ko nifuza kuzaba umuririmbyi ukomeye nkawe nabigenza gute, arambwira ati njya gutangira umuziki abantu bancaga intege cyane bakambwira ngo ntabyo nzi, ariko naze gucika intege ndabikomeza mbona birashobotse, bityo rero navanyemo isomo ryo kudacika intege nubwo isi igoye.”

Natty yatubwiye no kuri Lucky Dube aho yagize ati “Lucky Dube yari inshuti yanjye gusa we ntago twabanye cyane, rimwe twahuriye mu budage musaba ko twazakorana indirimbo ndetse akaba yasura u Rwanda arambwira ngo mu Rwanda ntamahoro ahari, ndamubwira nti njyewe na Mama wa Bob tugiye kujyayo nitubona ari amahoro uzaza tujye kuririmbirayo, aremera nanjye nza mu Rwanda nsanga n’amahoro ni uko nsubirayo ndamubwira nti nsanze ari amahoro tujye kuririmbirayo, aremera araza ahakorera igitaramo gikomeye nanjye turi kumwe.”

Iyumvire ikintu Natty Dread atazibagirwa kuri Bob Marley

Nat Dread yasoje asaba abanyarwanda gushyigikira aba Rasta aho yagize ati “ Nimutwubahe badukunde nkuko natwe tubakunda, rimwe na rimwe turiha imisoro nk’abandi ariko haza nk’ikintu cyiza bakatubwira ngo ntibidukwiye, bikatubabaza cyane.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU