1. Abana babiri bakundaga kwiba bya hatari. Bukeye nyina yigira inama yo kubashyira pasteur ngo abasengere. Ni uko pasteur avuga ko hinjira umwe umwe ariko hakabanza umuto. Umwana arinjira pasteur aramubaza ati” Imana iri he? Umwana ntiyakoma; pasteur ati Imana irihe? umwana araturumbuka ariruka.

Mukuru we amubonye ati “ko wiruka habaye iki?” Umwana asubiza mukuru we ati”Imana yabuze none bagize ngo nitwe twayibye.”

2. Umugabo witwa Joriji yasambanyaga umukozi we wo mu rugo, noneho rimwe baryamanye araryoherwa cyane abwira wa mukozi ati “Sha uzi ko uryoshye kurusha nyokobuja !?”

Umukozi nawe n’amasonisoni yiryagagura, abwira Joriji ati: “Nibyo boss kuko n’umuzamu wawe ajya abimbwira ko ndyoshye kurusha mabuja.”

3. Joriji n’umugore bari bafite umwana w’umusore ugeze igihe cyo gushaka, atangira kujya atereta inkumi nyine ashaka uwo bazarwubakana. Rimwe rero uwo yashimye yamujyanye mu rugo abona mama we aramwishimiye cyane ariko papa we amwereka ko atamushaka atanamushyigikiye na gato, yegera papa we Joriji biherereye amubaza impamvu. Joriji ati mwana wanjye uriya mukobwa ni mwiza ariko hari ibanga! Nigeze guca inyuma mama wawe, uriya mukobwa ni uwanjye bivuga ko ari mushiki wawe bityo byaba ari amahano!

Umusore yumvise aribyo, ashaka undi nawe biba nk’ibyambere asanga ni mushiki we, noneho biramurenga abura uko azabigenza ahitamo kubwira mama we uko ikibazo giteye! Ubwo yegereye nyina aramubwira ati: Wari uzi ko mbuze umugore neza neza! Ba bandi bose papa yarambwiye ngo ni abakobwa be kuko yagucaga inyuma! Mama we araseka cyane, ati mwana wanjye mureke! Wowe muri bariya hitamo ukunyuze umurongore bose ntawe muva inda imwe kuko burya uriya si PAPA WAWE! Nanjye namuciye inyuma ndakubyara!

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU