Uwafatwaga nk’umuntu ukora injyana ya rap ukize ku isi kurusha abandi baraperi, Jay z yasimbuwe kuri uyu mwanya kuri ubu P Diddy akaba ariwe ukize ku isi.

Jay z yasimbuwe ku mwanya wo kuba umuraperi w'umuherwe ku isi

Jay z umugabo wa Beyonce nyuma y’igihe ariwe uyoboye urutonde rw’abahanzi bakora injyana ya rap ukize ku isi na miliyoni magana inani na cumi z’amadorari ($810 million) kuri ubu akaba yamaze gusimburwa kuri uwo mwanya na P Diddy ufite miliyoni magana inani na makumyabiri ($820 million) kuri ubu P Diddy akaba ariwe uyoboye urutonde rw’abahanzi bakora injyana ya rap bakize ku isi .

Jay z yasimbuwe ku mwanya wo kuba umuraperi w'umuherwe ku isi

Abandi bahanzi baboneka kuri uru rutonde rw’abahanzi bakora injyana ya rap bakize ku isi harimo Dr Dre na miliyoni magana arindwi na mirongo ine z’amadorari ($740), Birdman na miliyoni ijana na cumi  z’amadorari ($110) na Drake na miliyoni mirongo icyenda z’amadorari ($90)

Jay z yasimbuwe ku mwanya wo kuba umuraperi w'umuherwe ku isi

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU