Ikipe ya Juventus yasezereye ikipe ya AS Monaco mu mikino ya Eufa Champion League yari igeze muri ½ ibasha kubona itike izayijyana ku mukino wa nyuma aho izahura n’ikipe ya Real Madrid, dore ko ariyo ihabwa amahirwe cyane.

Juventus yakatishije itike yo kujya ku mukino wa nyuma

Ni umukino wabereye mu gihugu cy’ubutaliyani ku kibuga cy’ikipe ya Juventus ukaba witabiriwe n’abafana basaga ibihumbi 40244, urangira Juventus itsinze ibitego bibiri kuri kimwe bisanga ibindi bibiri batsinze mu mukino ubanza, byose hamwe biba ibitego 4-1.

Ibitego bya Juventus byatsinzwe na M. Mandzukic na Dani Alves mu gihe icya AS Monaco cyatsinzwe n’umwana muto cyane Kylian Mbappe abasha gukuraho agahigo ko gutsinda umuzamu w’inararibonye Buffon watangiye gufata uyu mwana ataravuka.

The Juventus players race to join Mandzukic after taking a giant step towards reaching next month's final in Cardiff

Alves celebrates in front of the crowd and is embraced by team-mates Buffon and Claudio Marchisio on Tuesday night

Kylian Mbappe sprints back to the halfway line after netting a second half consolation for Monaco

Kugeza ubu Juventus ifite itike yo kujya ku mukino wa nyuma, mu gihe itegereje ikipe iri bukomeze hagati ya Real Madrid na Atletico Madrid ziri bukine ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2017, gusa amahirwe menshi arahabwa Real Madrid kuko yabashije gutsinda Atletico mu mukino ubanza.

Italian goalkeeper Gianluigi Buffon cannot hide his delight after seeing his side take the lead on Tuesday night

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU