Knowless Butera na Gasore Serge bafatanyije na sosiyete icuruza telefone zigendanwa ya Itel bakoranye siporo n’abana bo mukigo cya Groupe Scolaire Murico mu karere ka Nyamagabe banabagenera bimwe mu bikoresho.

       

Mu birori byabereye mu karere ka Nyamagabe,umurenge wa Gasaka,akagari ka Nyamugari,umudugudu wa Kigarama   ku kigo cyitwa Groupe Scolaire Mulico aho kuri uyu wa Kane 25/05/2017 Gasore Serge umuyobozi wa Gasore Serge Foundation na Butera Knowless bafatanyije na sosiyete icuruza telefone zigendanwa ya Itel bakoranye siporo n’abana biga kuri Groupe Scolaire Mulico baranabaganiriza ndetse banabagenera impano zirimo inkweto n’amakaye.

Gasore Serge umugabo ufite ikigo kita kuri siporo n’ubuzima bw’abantu by’umwihariko abana bakiri bato akabikorera i Ntarama mu Karere ka Bugesera, yari yajyanye na Itel nk’umuterankunga umufasha gusohoza imihigo aba  yiyemeje mu gushyigikira no gukangurira abana gukunda siporo.

Gasore Serge yaganirije abana abashishikariza gukunda siporo

Butera Knowless umuhanzikazi w’icyamamare hano mu Rwanda akaba na ambasaderi mukuru wa Itel mu Rwanda yaganirije abana ababwira akamaro ka siporo ku buzima bwabo bw’uyu munsi n’ejo hazaza mu gihe baba bayikoranye umutima ukunda.

yagize ati “Ntibakababuze kwiruka kuko ntabwo ari ibintu navuga ko bikorwa n’abantu bafite ikibazo mu mutwe. Siporo yo kwiruka ni umwuga mwiza kuko hari benshi wateje imbere. Namwe rero mushyireho umwete mujye mukora siporo mukunda, bizabagirira akamaro”.

Butera Knowless yaganirije abana aranabaririmbira

Gasore kandi yabwiye abanyamakuru ko iyi ari gahunda izakomeza kuzenguruka igihugu kuko ngo nyuma ya Nyamagabe hazakurikiraho gusura abana bo mu Karere ka Karongi muri gahunda yo gukundisha abana siporo yo kwiruka (Itel Run With Kids Tour).

Uko byari byifashe (Amafoto)

Abakuriye Itel bari bahari 

Knowless yakoranye siporo n’abana

Butera Knowless mu gikorwa cyo kwambika abana inkweto

Abayobozi ba Itel mu gikorwa cyo kwambika abana inkweto

Butera Knowless yifotoranyije n’abana bari bamaze guhabwa inkweto

Abayobozi ba Itel,Gasore Serge na Butera Knowless bifotoranyije n’abana

Iyumvire inama Knowless yagiriye abana

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU