Ushobora kumva ari amakabyankuru kumva ko umuntu aba uwa mbere mu kwiruka nta maguru agira,nyamara ibi birashoboka cyane kuko ikoranabuhanga risigaye rikemura byose.

Oscar Pistorius

Umunya Africa yepfo Oscar Pistorius wabiciye bigacica mu mukino wo gusiganwa mu isi nta maguru asanzwe agira,ahubwo  afite ay’ibyuma  kuko ayo yavukanye yayaciwe afite imyaka 11 y’amavuko kubera indwara yari arwaye, nyuma yo gucika amaguru ngo yumvaga ubuzima burangiye nyamara ubu ni umukire n’ ikirangirire mu isi abikesha kwiruka kandi nta maguru agira.

Image result for oscar pistorius

Mu mwaka wa 2007 Oscar yasizeabo basiganwaga bose mu isiganwa rikomeye cyane bita “ Golden ligue” I rome mu Butaliyani  aya maguru y’ibyuma  amufasha gusiganwa akarusha abafite ayo bavukanye,iki cyamamare Pistorius  agira amaguru menshi asimburanya nkuko abantu basanzwe basimburanya imyenda ,kuko ayo akoresheje uyu munsi siyo akoresha ku munsi  uwukurikiye arayahindura. Kugeza ubu ikoranabuhanga rishobora  no kuba twahindura cyangwa hakongerwa bimwe bice by’umubiri w’umuntu.

Image result for oscar pistorius

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU