Related image

Abantu benshi bakunze kubura uburyo bwiza bwo kwitwaramo ugasanga biradidiza imishinga yabo n’iterambere ryabo ariko hari indangagaciro zabafasha mu buzima bwabo bakigirira akamaro bakakagirira n’abandi.

Image result for laughing girls

Burya biba byiza cyane iyo ufite ubwenge ukabusangiza abandi kuko iyo wihereranye ubumenyi akenshi usanga ntacyo bikumarira kandi uramutse ubutanze uwo ubuhaye nawe aguha ubwo afite kabone niyo waba umurusha byinshi cyane kuko ntawe umenya byose;ibi bizagufasha gutera imbere cyane.

Image result for laughing girls

Izi nama eshatu 3 nuzimika mu buzima bwawe uzaba umuntu isi yose itangarira.

  1. Ujye ukora ikintu ukunze kurusha ibindi.

Burya mu bijyanye no kwiga ngo uburyo bwiza bwo kubikora ni uko ugikora ugikunze ku buryo utamenya ko n’amasaha ari kugenda, Ntabwo rero bitandukanye cyane no mu bijyanye no gukora, nukora ikintu ugasanga utakiyumvamo na gato mbese wagikora ukumva urikwitekerereza ibindi bintu, amahirwe menshi ni uko ibyo bikurangaza byaba aribyo wikundira cyane, byaba byiza ari uko ugiye mu bihamanya n’umutima wawe kuko aribyo uzababasha gukora mu buryo bwiza kandi ukabibyaza umusaruro.

Ababyeyi bakunze kohereza abana babo kwiga amashami runaka kuko ngo ariyo arimo amafaranga, nyamara uretse umwana akajya mu bintu yiyumvamo nawe abikora abikunze ndetse akanabibyaza amafaranga ku buryo utari witeze.

Ushobora kwibaza niba gukora akazi neza niba hari aho bihuriye no kwishima? Ibi nibyo cyane kuko abahanga bemeza ko abakora akazi bakunze bakora akazi rimwe na rimwe ugasanga badashaka no kukavamo ngo bajye kuruhuka.

2. Menya neza icyo ushaka kugeraho kandi uharanire kumenyana n’abantu.

Nugendera ku ndangaciro mu buzima bwawe bizagufasha kusobanukirwa neza intsinzi ukeneye kugirango ugere ku bintu bihambaye.Indangagaciro ni zo zigufasha kumenya neza icyo ushaka kugeraho ndetse n’uko witwara mu bandi. Impamvu ituma iyo umuntu agiye gushinga ikigo cy’ubucuruzi yita cyane ku gushyiraho icyerekezo gihamye, gishimangira impamvu y’ishingwa ry’icyo kigo ni ukugirango intego z’ikigo cye bibe bihamye, abantu bagirire icyizere ikigo cye.

Buriya iyo kandi ufite indangagaciro zihamye, intsinzi nta kabuza na yo irizana. Bury aumuntu abereyeho abandi kuko ugira icyo afasha abandi mu buzima atangendeye ku isano cyangwa se ibindi isi iramufungukira ikamubera nk’ijuru. Erega buriya umuntu abayeho kubera ibikorwa by’abandi.

3. Ujye uharanira kujijura abandi

Iyo ubonye umuntu akora ibintu by’ubujiji kuko atabisobanukiwe ukamuhitaho utamusobanuriye kandi ashobora kukumva uba wangije cyane kuko uba wihereranye impano yari kuzaguteza imbere.

Ibi ababyumva cyane ni abantu bakora ubucuruzi kuko iyo umuguzi aje agusanga ugerageza kumworohereza ukamusobanurira neza uko ibicuruzwa bimeze ndetse ukamwemeza ubwiza bwabyo akaguha amafaranga, iyo utabashije kumusobanurira neza amafaranga urayahomba ukisubiza inyuma.

Ibi nubikurikiza bizagufasha kumenya byinshi ndetse binagufashe kubibyaza umusaruro wowe ubwawe n’abandi.

DUKURIKIRE KURI: INSTAGRAM         DUKURIKIRE KURI: G+
DUKURIKIRE KURI: TWITTER              DUKURIKIRE UBONE VIDEO ZIGEZWEHO

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU