Mu gihe habura amasaha macye ngo mu gihugu cy’Ubufaransa habe amatora y’umukuru w’igihugu umukandinda Emmanuel Macron akaba yinjiriwe mu mabanga ye binyuze mu bitero by’ikoranabunga ngo babashe ku muca intege.Image result for Macron hacker's

Amwe mu mabanga yashyizwe hanze harimo ayo kuva mu mwaka wa 2003 kugeza muri Mata uyu mwaka wa 2017 gusa ariko ababikoze bakaba bashyizemo n’ibinyoma ngo babashe kubiha uburemere maze abayoboke be bamutakarize icyizere.

BBC dukesha iyi nkuru ikaba itangaza ko byumvikana neza ko umwe mu babiri inyuma ari umukandinda Marine Le Pen uri guhatana na Macron ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Gusa kubera ko umwanya wo kwiyamamaza ku bakandida warangiye Macron akaba atabasha kugira icyo atangaza mu ruhame ku bigendanye n’izi nyandiko zashyizwe ahagaragara kuko byaba binyuranije n’amategeko agenga amatora.

Ibyagiye ahagaragara

Inyandiko zifite uburemere bwa 9 GB zikaba zashyizwe kuri murandasi n’umuntu utaramenyekana kugeza ubu zimwe muri zo zikaba ari inyandiko zigendanye n’igihe cyo kwiyamamaza, ubutumwa Macron yandikiranaga na bandi bo mu ishyaka rye ndetse n’abandi banyapolitike batandukanye ndetse n’ibigendanye n’ingengo y’imari ya Macron yagombaga ku mufasha mu kwiyamamaza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU