Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star(PGGSS) ni irushanwa rikunzwe cyane hano mu Rwanda bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda n’abahanzi bazaryitabira bagize icyo batangaza kuri iryo rushanwa.

PGGSS ni urushanwa rigeze ku nshuro ya karindwi uyu mwaka rikaba rizatangira kuwa gatandatu  20/05/2017 rikazatangirira mu karere ka Huye

Nkuko bamwe mu bakunzi ba muzika bagiye babitangariza Touchrwanda ngo babona kuri bo ari irushanwa ryaje rikenewe kuko rituma bamwe mu bakunzi b’umuziki nyarwanda batuye mu ntara, aho batabasha kwibonera abahanzi baba bagezweho, iri rushanwa ribibafashamo maze abatuye mu ntara bakabasha kwibonera bamwe mu bahanzi baba bakunda.

Mushyoma Joseph  (Boubou) uhagarariye EAP

Touchrwanda kandi yaganirije bamwe mu bahanzi bazitabira iri rushanwa kugira ngo imenye aho imyiteguro bayigeze bakaba batubwiye ko bose biteguye neza nta muhanzi n’umwe ufite ikibazo cy’uburwayi.

Bamwe mu bahanzi bakaba batubwiye ko iri rushanwa ry’uyu mwaka rikomeye cyane kurenza ayandi yose yahise kuko mbere ryajyaga gutangira hari abahanzi bahabwa amahirwe menshi yo kuryegukana gusa kuri ubu abahanzi bose bakaba bari ku rwego rumwe ntawe waha amahirwe kurusha undi.

Muri uyu mwaka wa 2017, iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 7 rikaba rizatangira tariki ya 20 Gicurasi rirangire tariki ya 24 Kamena.

Dore urutonde rw’abahanzi 10 begukanye kuzitabira irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya 7 na nimero bazajya bakoresha:

1. Actice
2. Bulldog
3. Christopher
4. Danny Nanone
5. Davis D
6. Dream Boys
7. Mico the Best
8. Oda Paccy
9. Queen Cha
10. Social Mula

Ingengabihe ya PGGSS 7

By Black cat Thierry

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU