Nyuma y’iminsi itari mike Uwineza Josiane uzwi nka Miss Jojo asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Salim Minani, kuri ubu bamaze gutangaza itariki nyayo y’ubukwe bwabo.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko taliki ya 17 Werurwe, basezeranira mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyarugenge.

Kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, nibwo amatariki y’ubukwe bwa Miss Jojo na Salim Minani yamenyekanye, dore ko buzaba tariki ya 29 Nyakanga 2017, bukabera i Rugende.

Kuri uyu munsi(29 Nyakanga 2017) nibwo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa hanyuma ku gicamunsi habe ibirori byo kwishimana n’abatumiwe.

Miss Jojo agiye gukora ubukwe afite imyaka 34, dore ko yavutse mu mwaka wi 1983 avukira mu karere ka Bugesera, benshi bamumenye mu ndirimbo nka Mbwira, Nganirira, Beretirida, n’izindi nyinshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU